" I har fået det for intet, giv det for intet " (Matt 10:8)

HJEM  |  OVERSIGT  |  KONTAKT  |  HJÆLP    
Bibelstudier Gratis Kristne Bøger Gratis Kristne e-Bøger Om Os
 



 GRATIS e-Bogs Version af den Kinyarwanda udgave 3

 


Inzira yizewe wanyuramo kugira ngo uhabwe Umwuka Wera

 

Ubusobanuro

Igitabo Cyuzuye Gisobanura uburyo Umwuka Wera Atura muri Twe.

Imiterere y'iki gitabo

Muri iki gihe insanganyakatsiko zihabwa agaciro zikavugwaho cyane mu Bukristo ni ‘ugukizwa ibyaha’ n’ ‘uburyo Umwuka Wera atura muri twe’. Nyamara abantu bake gusa ni bo basobanukiwe neza izi ngingo ebyiri, n’ubwo ari ingingo z’ingirakamaro cyane ku Mukristo. Aho bibera bibi kurushaho, ni uko nta byanditswe byera biriho bitwigisha neza kuri izi nsanganyamatsiko. Hariho abanditsi benshi b’Abakristo bogeza imirimo y’Umwuka Wera, cyangwa bagasobanura uko ubugingo bwuzuye Umwuka Wera bumera, ariko ntihagire n’umwe utinyuka gusubiza iki kibazo cy’ingenzi ngo “Mu by’ukuri umwizera yabasha ate guhabwa Umwuka Wera?” Kuki? Igitangaje kandi cy’ukuri, ni uko batabasha kwandika kuri iyi nsanganyamatsiko mu buryo bwuzuye, kuko nta bumenyi nyabwo bayifiteho. Nk’uko Umuhanuzi Hoseya yabivuze n’ijwi rirenga ati “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge,” muri iki gihe Abakristo benshi bagendera muri kirabaye y’idini, bakizera ko bazahabwa Umwuka Wera. Bizera ko bazahabwa Umwuka Wera akinjirira mu marangamutima yabo akabahindura, ariko uwavuga ko kwizera kwabo kudashyitse guhindura Ubukristo nk’ubushamani, akanavuga ko bene iyi kirabaye ituruka kuri Satani ntiyaba akabije.
Umwanditsi w’iki gitabo Rev. Paul C. Jong aratinyuka akavuga ukuri. Insanganyamatsiko z’ingenzi abandi banditsi batinye kwandikaho igihe kirekire, we azisobanura azivuye imuzi. Abanza gusobanura “kuvuka ubwa kabiri” no “guhabwa Umwuka Wera” icyo ari cyo, hanyuma agasobanura isano idakuka iri hagati y’izi nsanganyamatsiko z’ingenzi. Akomeza asobanura byose ku byerekeye Umwuka Wera, ahereye ku “kurobanura imyuka” akageza ku “bugingo bwuzuye Umwuka Wera.” Ukeneye ibindi bisobanuro, umwanditsi arakugira inama yo gusuzuma ibikubiye muri iki gitabo nk’uko biboneka kuri enterineti.


Ubutumwa bw'uwasohoye iki gitabo

Nk’Umukristo, uramutse wiyemeje gusoma igitabo kimwe mu mwaka (uretse Bibiliya), nakugira inama ya kigabo ngo usome iki. Ndahamya ko nta Mukristo w’umusomyi wa cyane wigeze asoma igitabo kiruta iki. Ubusobanuro gitanga bunoze kandi bwumvikana bw’uko Umwuka Wera atura muri twe bwubakiye kuri Bibiliya gusa. Nk’umuntu umaze igihe kirekire nsohora ibitabo bya Rev. Jong byiswe “Imitumba y’Ibitabo bya Gikristo bya Paul C. Jong,” numva naragize umugisha kurusha undi muntu wese ubaho, kuko ari jye wabaye uwa mbere mu gusoma ibitabo bye. Ibyigisho bikubiye muri uyu mutwe ni bizima, bijyanye n’igihe, bikiza imitima kandi byuzuye kwizera. Ni umukozi w’Imana udatinya kwamamaza ukuri, mu rwego rwo kurwanya abahanuzi b’ibinyoma bagwiriye mu matorero ya Gikristo muri iki gihe. Turahamiriza ibitabo bye byose, kandi twiteguye no gusohora ibindi yandika kuko bihembura ubugingo bwa benshi.


 

 
Free Christian eBooks
    e-Bøger Liste
    Kinyarwanda udgave 3
 
  • Om denne bog
  •  
  • Indholdsfortegnelse
  •     Hvad er E-Bog?
     
  • Om e-Bog
  •  
  • Hvordan læser man en e-Bog?
  •  
  • FAQs
  •  
  • Download Hjælp
  •     E-Bogs Læsere
     
  • MS Reader 2.0
  •  
  • Acrobat Reader 4.0
  •  

       
    Copyright © 2001 - 2019 New Life Mission. Alle rettigheder er forbeholdt.