" I har fået det for intet, giv det for intet " (Matt 10:8)

HJEM  |  OVERSIGT  |  KONTAKT  |  HJÆLP    
Bibelstudier Gratis Kristne Bøger Gratis Kristne e-Bøger Om Os
 



Helt GRATIS Trykte Bøger
- Kinyarwanda udgave # 2

 


GARUKA KU BUTUMWA BWIZA BW’AMAZI N’UMWUKA

 

Ubusobanuro

Iki gitabo cyonyine kizabafasha mwese kugaruka mu isi yuje umugisha utangaje, ari yo butumwa bwiza bw’amazi n’Umwuka, kandi kizahindura ubuzima bwanyu.

Imiterere y'iki gitabo

Ndahamya ko igitabo kitari icy’inkuru z’impimbano gihabwa agaciro n’umwimerere wacyo. Ibitabo byacu ni umwimerere gusa. Ni byo bya mbere muri iki gihe bihishura ibanga ry’umubatizo Yesu yabatijwe na Yohana Umubatiza. Mu itorero rya mbere, hashize ibinyejana bibiri nta Noheli ibaho. Abakristo bo mu itorero rya mbere ndetse n’abigishwa ba Yesu bizihizaga umunsi wa gatandatu w’ukwezi kwa mbere gusa, uwo Yesu yabatirijweho na Yohana Umubatiza muri Yorodani. Mbese ni kuki mu myizerere yabo bibandaga ku mubatizo wa Yesu? Ibitabo byacu bitanga igisubizo cy’ukuri kuri iki kibazo, kandi iki gisubizo ni cyo shingiro ry’Ubukristo mu muco w’intumwa. Insanganyamatsiko nyamukuru y’ibitabo byacu ni ibanga ry’umubatizo wa Yesu, n’ubutumwa bwiza bw’amazi n’Umwuka (Yohana 3:5). Ntabwo ari ingingo yihariye y’Ubukristo gusa, ahubwo inareba Abakristo bose. Insanganyamatsiko twandikaho zishingiye kuri Bibiliya 100% kandi zuzuye ubwenge, ku buryo zizatuma Abakristo bo ku izina bamenya ubutumwa bwiza bw’amazi n’Umwuka. Ubutumwa bukubiye muri iki gitabo ni igikoresho kizafasha benshi bashaka kumenya ukuri kwa Bibiliya.

Ubutumwa bw'uwasohoye iki gitabo

Rev. Paul C. Jong yabwirije ubutumwa bwiza bw’amazi n’Umwuka ku isi hose mu gihe cy’imyaka ikabakaba makumyabiri. Yasohoye kandi ibitabo byinshi bya Gikristo by’igiciro mu ndimi nyinshi nk’Ikirusiya, Igishinwa n’Ikiyapani. Ubutumwa atanga bufite imbaraga kandi buherekejwe n’Umwuka w’Imana, ku buryo benshi mu basomye ibitabo bye bibubaka kandi bakabasha gutura umutwaro w’ibyaha byabo. Sinshidikanya ko ibitabo bye bizafasha benshi kuvuka ubwa kabiri. Iki ni cyo gitabo cya mbere kije muri iki gihe kibwiriza ubutumwa bwiza bw’amazi n’Umwuka nk’uko tubusanga mu byanditswe byera.


 

 
Free Christian Books
    Trykt Bogliste
    Kinyarwanda udgave 2
 
  • Om denne bog
  •  
  • Indholdsfortegnelse
  •     Om gratisbøger service
        Hvordan bestiller man gratis bøger
        FAQs
    Se
    Kurv
     

       
    Copyright © 2001 - 2019 New Life Mission. Alle rettigheder er forbeholdt.