" Freely you have received, freely give " (Matthew 10:8)

HOME  |  SITEMAP  |  CONTACT US  |  HELP    
 



Absolutely FREE Printed Book
- Kinyarwanda edition # 1

 

ESE, MU BY’UKURI WAVUTSE UBWA KABIRI UBW’ AMAZI N’UMWUKA?

 

Ubusobanuro

Iki ni cyo gitabo kije muri iki gihe kibwiriza ‘Injiri yo kubyarwa n’amazi n’Umwuka’ nk’uko tubisanga mu bibiliya.

Imiterere y'iki gitabo

Ijambo nyamukuru mu mutwe w’iki ni "ukuvuka ubwa kabiri ubyawe n’amazi n’Umwuka." Iri ni ryo rigize ahanini ibikubiye muri iki gitabo. Mu yandi magambo, iki gitabo kidusobanurira ibijyanye no kuvuka ubwa kabiri ndetse n’uburyo umuntu avuka ubwa kabiri abyawe n’amazi n’Umwuka nk’uko tubisanga muri Bibiliya. Amazi ashushanya umubatizo Yesu yabatirijwe muri Yorodani, kandi Bibiliya ivuga ko yakureho ibyaha byacu byose ubwo yabatizwaga na Yohana Umubatiza. Yohana yari ahagarariye abantu bose, kandi yakomokaga mu rubyaro rwa Aroni Umutambyi Mukuru. Ku Munsi w’Impongano, Aroni yarambikaga ibiganza mu ruhanga rw’ihene yo koherwa, akayikorera ibyaha Abisiraheli bakoze muri uwo mwaka wose. Ibi byari ishusho cy’ibyiza bizaza. Umubatizo wa Yesu usobanura kurambikaho ibiganza. Yesu yabatijwe bamurambitseho ibiganza muri Yorodani. Kubw’uyu mubatizo we, yakuyeho ibyaha byose by’abari mu isi abibambirwa ku Musaraba. Nyamara, Abakristo benshi ntagwo bazi impamvu Yesu yabatijwe na Yohana Umubatiza muri Yorodani. Umubatizo wa Yesu ni ryo jambo nyamukuru riri muri iki gitabo, niyo ngingo nyamukuru y’Ubutumwa bw’imana, changwa injiri y’Amazi n’Umwuka. Kwizera umubatizo wa Yesu n’Umusaraba we ni cyo cyonyine kiduhesha kuvuka ubwa kabiri.

Ubutumwa bw'uwasohoye iki gitabo

Rev. Paul C. Jong yabwirije ubutumwa bw’amazi n’Umwuka ku isi hose mu gihe cy’imyaka isaga makumyabiri. Yanditse ibitabo bya Gikristo bisaga 50, bisobanurwa mu ndimi mpuzamahanga zisaga 50. Ubutumwa atanga bufite imbaraga kandi buherekejwe n’Umwuka w’Imana, ku buryo ntashidikanya ko abenshi mu basoma ibitabo bye bazavuka ubwa kabiri bagahabwa Umwuka Wera. Ndahamya ko ari cyo gitabo cya mbere kije muri iki gihe, kibwiriza Injiri y’amazi n’Umwuka nk’uko tubisanga mu bibiliya.


 
Free Christian Books
    Printed Book List
    Kinyarwanda edition 1
 
  • About this book
  •  
  • Table of Contents
  •     About free book service
        How to request free books?
        FAQ
    View
    Basket
     
    Partner's Zone

    register as a coworker
    Bookmark
       
    Copyright © 2001 - 2019 The New Life Mission. All Rights Reserved.