Search

LIVRES, eBOOK,
ET LIVRES AUDIO GRATUITS

Le Saint Esprit

Umwuka Wera Utuye muri Jye - Inzira yizewe wanyuramo kugira ngo uhabwe Umwuka Wera
  • ISBN9788928231089
  • Pages376

Kinyarwanda 3

Umwuka Wera Utuye muri Jye - Inzira yizewe wanyuramo kugira ngo uhabwe Umwuka Wera

Rev. Paul C. Jong

IBIRIMO 
 
Ijambo ry’ibanze

Igice cya Mbere ─ Inyigisho 
1. Umwuka Wera Akorera mu Ijambo ry’Imana ry’Isezerano (Ibyakozwe n’intumwa 1:4-8) 17
2. Mbese Umuntu Yabasha Guhabwa Umwuka Wera ku bw’Imbaraga Ze Ubwe? (Ibyakozwe n’intumwa 8:14-24) 
3. Mbese Mwahawe Umwuka Wera Mutangiye Kwizera Yesu? (Ibyakozwe n’intumwa 19:1-3) 
4. Abafite Kwizera nk’ukw’Abigishwa ba Yesu (Ibyakozwe n’intumwa 3:19) 
5. Urashaka Gufatanya n’Umwuka Wera? (1 Yohana 1:1-10) 
6. Izere ko Umwuka Wera Atuye muri Wowe (Matayo 25:1-12) 
7. Ubutumwa Bwiza Buguhesha Umwuka Wera Agatura mu Mutima Wawe (Yesaya 9:6-7) 
8. Amazi y’Ubugingo y’Umwuka Wera Atemba Ava muri Nde? (Yohana 7:37-38) 
9. Ubutumwa Bwiza bw’Umubatizo wa Yesu Bwatwejeje (Abefeso 2:14-22) 
10. Muyoborwe n’Umwuka! (Abagalatiya 5:16-26, 6:6-18) 
11. Kugira ngo Ubugingo Bwawe Buhore Bwuzuye Umwuka Wera (Abefeso 5:6-18) 
12. Kugira ngo Uhore Wuzuye Umwuka Wera (Tito 3:1-8) 
13. Imirimo y’Umwuka Wera n’Impano Ze (Yohana 16:5-11) 
14. Ni Ukuhe Kwihana Nyakuri Kuduhesha Umwuka Wera? (Ibyakozwe n’intumwa 2:38) 
15. Kumenya Ukuri Ni ko Gusa Kwaguhesha Umwuka Wera Agatura muri Wowe (Yohana 8:31-36) 
16. Inshingano y’Abahawe Umwuka Wera Bose (Yesaya 61:1-11) 
17. Tugomba Kwizera Umwuka Wera kandi Tukamwiringira (Abaroma 8:16-25) 
18. Ukuri Kuguhesha Umwuka Wera Agatura muri Wowe (Yosuwa 4:23) 
19. Ubutumwa Bwiza Bwatabuye Umwenda Ukingiriza Ahera Cyane h’Urusengero (Matayo 27:45-54) 
20. Abafite Umwuka Wera muri Bo Bafasha Abandi Kumuhabwa (Yohana 20:21-23) 

Igice cya Kabiri ─ Umugereka 
1. Ubuhamya bw’Abakijijwe 
2. Ibibazo n’Ibisubizo 
 
Muri iki gihe insanganyakatsiko zihabwa agaciro zikavugwaho cyane mu Bukristo ni ‘ugukizwa ibyaha’ n’ ‘uburyo Umwuka Wera atura muri twe’. Nyamara abantu bake gusa ni bo basobanukiwe neza izi ngingo ebyiri, n’ubwo ari ingingo z’ingirakamaro cyane ku Mukristo. Aho bibera bibi kurushaho, ni uko nta byanditswe byera biriho bitwigisha neza kuri izi nsanganyamatsiko. Hariho abanditsi benshi b’Abakristo bogeza imirimo y’Umwuka Wera, cyangwa bagasobanura uko ubugingo bwuzuye Umwuka Wera bumera, ariko ntihagire n’umwe utinyuka gusubiza iki kibazo cy’ingenzi ngo “Mu by’ukuri umwizera yabasha ate guhabwa Umwuka Wera?” Kuki? Igitangaje kandi cy’ukuri, ni uko batabasha kwandika kuri iyi nsanganyamatsiko mu buryo bwuzuye, kuko nta bumenyi nyabwo bayifiteho. Nk’uko Umuhanuzi Hoseya yabivuze n’ijwi rirenga ati “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge,” muri iki gihe Abakristo benshi bagendera muri kirabaye y’idini, bakizera ko bazahabwa Umwuka Wera. Bizera ko bazahabwa Umwuka Wera akinjirira mu marangamutima yabo akabahindura, ariko uwavuga ko kwizera kwabo kudashyitse guhindura Ubukristo nk’ubushamani, akanavuga ko bene iyi kirabaye ituruka kuri Satani ntiyaba akabije.
Umwanditsi w’iki gitabo Rev. Paul C. Jong aratinyuka akavuga ukuri. Insanganyamatsiko z’ingenzi abandi banditsi batinye kwandikaho igihe kirekire, we azisobanura azivuye imuzi. Abanza gusobanura “kuvuka ubwa kabiri” no “guhabwa Umwuka Wera” icyo ari cyo, hanyuma agasobanura isano idakuka iri hagati y’izi nsanganyamatsiko z’ingenzi. Akomeza asobanura byose ku byerekeye Umwuka Wera, ahereye ku “kurobanura imyuka” akageza ku “bugingo bwuzuye Umwuka Wera.” Ukeneye ibindi bisobanuro, umwanditsi arakugira inama yo gusuzuma ibikubiye muri iki gitabo nk’uko biboneka kuri enterineti.
Téléchargement eBook
PDF EPUB
Livre imprimé gratuity
Ajouter des livres au Panier.

Livres liés à ce titre

The New Life Mission

Participez à notre enquête

Comment avez-vous entendu parler de nous ?