Rev. Paul C. Jong
IBIRIMO
Ijambo ry’ibanze
Igice cya Mbere: Inyigisho
1. Kugira ngo Dukizwe, Tugomba Kubanza Kumenya Ibyaha Byacu (Mariko 7:8-9, 20-23)
2. Umuntu Avukana Kamere y’Icyaha (Mariko 7:20-23)
3. Mbese Imirimo Itegetswe n’Amategeko Yabasha Kudukiza? (Luka 10:25-30)
4. Gucungurwa kw’Iteka Ryose (Yohana 8:1-12)
5. Umubatizo wa Yesu n’Impongano y’Ibyaha (Matayo 3:13-17)
6. Yesu Kristo Yaje ku bw’Umwuka, Aca mu Mazi n’Amaraso (1 Yohana 5:1-12)
7. Umubatizo wa Yesu Ni Inzira igeza Abanyabyaha ku Gakiza (1 Petero 3:20-22)
8. Ubutumwa Bwiza bw’Impongano Isaga (Yohana 13:1-17)
Igice cya Kabiri: Umugereka
1. Ubuhamya bw’Abakijijwe
2. Ubundi Busobanuro
3. Ibibazo n’Ibisubizo
Ijambo nyamukuru mu mutwe w’iki ni "ukuvuka ubwa kabiri ubyawe n’amazi n’Umwuka." Iri ni ryo rigize ahanini ibikubiye muri iki gitabo. Mu yandi magambo, iki gitabo kidusobanurira ibijyanye no kuvuka ubwa kabiri ndetse n’uburyo umuntu avuka ubwa kabiri abyawe n’amazi n’Umwuka nk’uko tubisanga muri Bibiliya. Amazi ashushanya umubatizo Yesu yabatirijwe muri Yorodani, kandi Bibiliya ivuga ko yakureho ibyaha byacu byose ubwo yabatizwaga na Yohana Umubatiza. Yohana yari ahagarariye abantu bose, kandi yakomokaga mu rubyaro rwa Aroni Umutambyi Mukuru. Ku Munsi w’Impongano, Aroni yarambikaga ibiganza mu ruhanga rw’ihene yo koherwa, akayikorera ibyaha Abisiraheli bakoze muri uwo mwaka wose. Ibi byari ishusho cy’ibyiza bizaza. Umubatizo wa Yesu usobanura kurambikaho ibiganza. Yesu yabatijwe bamurambitseho ibiganza muri Yorodani. Kubw’uyu mubatizo we, yakuyeho ibyaha byose by’abari mu isi abibambirwa ku Musaraba. Nyamara, Abakristo benshi ntagwo bazi impamvu Yesu yabatijwe na Yohana Umubatiza muri Yorodani. Umubatizo wa Yesu ni ryo jambo nyamukuru riri muri iki gitabo, niyo ngingo nyamukuru y’Ubutumwa bw’imana, changwa injiri y’Amazi n’Umwuka. Kwizera umubatizo wa Yesu n’Umusaraba we ni cyo cyonyine kiduhesha kuvuka ubwa kabiri.